Collegio Antonio Maria Zaccaria

Murakaza neza mu ishuri ryacu ry’uje ubumenyi n’indanga gaciro za gikirisitu. Dufite amashami atandukanye ariyo akurikira: Ububaji, Ubwubatsi, Ubumenyi mubijyanye n’amazi, Ubumenyi mumikorere ya mudasobwa, Ubumenyi muri porogaramu za mudasobwa, n’ibindi

Murakaza neza kwishuri ryacu ry’ubumenyingiro

Aha umushyitsi mukuru SEO ku rwego rw’umurenge yagaragaje ko itorero ari bimwe mubigize umuco nyarwanda kdi akangurira intore kurushaho kwimakaza indangagaciro ndetse na kirazira duharanira kwigira, ubudasa ndetse n’ubudaheranwa, imitsindire muri byose, isuku inyuma nimbere.

Abanyeshuri bafite mudasobwa

Abanyeshuri bagira Internet

No Credit Card Required

Abanyeshuri

Ubwubatsi

Shyira imbaraga mu kwiga ubwubatsi, ube igisubizo cy’ejo hazaza kuri wowe ubwawe ndetse n’igihugu!

Ntuzareke amahirwe yo kwiga ubwubatsi, kuko ariryo shingiro ry’iterambere.

Ububaji

Ububaji ni uburyo bwo kwihangira umurimo uhoraho kandi wunguka.

Ububaji si akazi gusa, ahubwo ni ubuhanzi bufatika.

Ubumenyi bwa porogaramu za mudasobwa

Twige porogaramu za mudasobwa, twubake isi itekanye kandi yihuta!

Ba mu ba mbere mu guhindura isi ukoresheje ubwenge bwa mudasobwa iwacu muri Collegio.

Iyobokamana twemera

Turi umuryango w’abapadiri Barnabite

Abapadiri b’aba Barnabite ni abagize umutwe w’abihayimana b’Abagatolika witwa Congregation of the Clerics Regular of St. Paul, uzwi cyane ku izina rya Barnabites. Uyu mutwe washinzwe mu mwaka wa 1530 mu Butaliyani n’umutagatifu Anthony Maria Zaccaria, afatanyije na Bartolomeo Ferrari na Giacomo Morigia.

Intego yacu

“Amajyambere y’abantu, guhinduka kw’imitima, no gukomeza ukwemera, byose bigomba guturuka kuri Kristo.”

Ibyo dukora

Kwigisha mu mashuri (nk’uko bakora mu Rwanda no ku isi hose), Gucunga paruwasi no kuyobora misa, Kugira uruhare mu buvugabutumwa n’ubutumwa bw’abihayimana, Kwigisha urubyiruko no kuruhugura mu by’imyitwarire ya gikristu, Kubaka umuryango ushingiye ku ndangagaciro za Kiliziya.

Ubuhamya bw’ababyeyi

Ibibazo bikunze kubazwa

Q1. Ese nakwiga muri iri shuri ntari umu gaturika ?

Amashuri yacu, nubwo akenshi aba ayobowe na Kiliziya Gatolika cyangwa abihayimana bayo, yakira abanyeshuri bose, yaba abagatolika cyangwa batari bo, hatitawe ku idini cyangwa imyemerere. Icy’ingenzi ni uko wemera gukurikiza amategeko n’amahame y’ikinyabupfura n’uburere bigenga iryo shuri. Nta we uhatirwa guhindura imyemerere ye.

Q2. Ese mugira amacumbi y’abakobwa n’abahungu?

Yego, amashuri ayoborwa n’Abapadiri b’aba Barnabite nka Collegio Santo Antonio Maria Zaccaria tugira amacumbi y’abakobwa ndetse n’ayabahungu.

Q3. Ese umunyeshuri yemerewe gusurwa?

Yego, abanyeshuri bemerewe gusurwa rimwe mu kwezi muminsi ya week-end mbere yo gusura umunyeshuri ubanza guhamagara ubuyobozi bw’ishuri bukaguha amabwiriza yisumbuye.

20+

Winning Award

100K+

Happy Customers

20M+

Working Hours

100+

Completed Projects

Bana na twe

Andikisha umwana wawe mu ishuri ryacu

Ibigo dukorana nabyo mu iterambere ry’ishuri